BlogBankingUmutungo wa Goshen Finance warenze miliyari 20 Frw

Umutungo wa Goshen Finance warenze miliyari 20 Frw

Ikigo cy’imari Goshen Finance Ltd, cyatangaje ko mu myaka 19 kimaze gikora umutungo wacyo warenze miliyari 20 Frw, uvuye kuri miliyoni 16 Frw cyatangiranye, ndetse muri iki gihe cyabashije kumanura igipimo cy’inguzanyo zikererwa kigera munsi ya 2%.

Ibi byatangajwe ubwo Goshen yakoraga igikorwa cyo gusangira n’abakiliya bacyo bishimira ibyo bagezeho, ndetse banabashimira ko bakomeje gukorana neza mu bikorwa bitandukanye.

Muri iki gikorwa hagaragajwe ko umutungo wa Goshen Finance PLC kuri ubu ubarirwa kuri miliyari zirenga 20 Frw, inguzanyo itanga mu bakiliya bayo nazo zarenze miliyari 16Frw. Izi nguzanyo zahawe ibyiciro bitandukanye byiganjemo ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse, abahinzi n’aborozi, ibigo by’amashuro n’abandi.

Uyu mutungo wazamutse bituturutse kuri serivisi Goshen Finance Ltd itanga zirimo kuzigamira abakiliya no kubungukira, guhererekanya amafaranga, gutanga inguzanyo z’ubwoko butandukanye n’izindi. Iyo mikorere myiza n’abakiliya bayigirira icyizere bikaba byaratumye igenda yunguka biyitera gukomeza gukura no kwaguka.

Umuyobozi wa Goshen, Musangamfura Ignace, yavuze ko kuva iki kigo cyatangira cyateye imbere mu buryo bugaragara, bityo bashimira abakiliya babigizemo uruhare.

Ati “Goshen yatangiye mu 2005, mu gihe muri iyo myaka ababyibuka hatangiraga ibigo by’imari ariko ibyinshi muri byo birahomba biranafunga ariko Goshen Finance yo iri muri bike byakomeje, ntabwo yigeze igira ikibazo bitewe n’imiyoborere myiza yubakiye ku ndangagaciro za gikirisitu, ubunyangamugayo ndetse n’imikoranire myiza n’abakiliya bayo.”

“Abakiliya bacu turabashimira icyizere bagirira Goshen n’imikoranire myiza tugirana, turabizeza ko nubwo twishimira ko hari ibyo dukora neza nabo bakabiduhamiriza, ariko twumva tugifite byinshi byo kunoza kuko ntituragera aho twifuza kandi dushyize imbere ikoranabuhanga ku buryo umuntu wese uyigana azajya ayibona atavunitse.”

Ku ruhande rw’abakiliya bitabiriye uyu muhango bavuze ko hari inyungu zitandukanye babonye mu gihe bamaze bakorana nayo.

Mugiraneza Diogène amaze imyaka itandatu akorana na Goshen yavuze ko kuva batangira gukorana bagiye bamwohoreza kubona inguzanyo, byatumye ibikorwa bye byaguka.

Ati “Nyuma y’imyaka itandatu Goshen yampaye aho mba, ubusanzwe mfite akazi nkora ariko bamfashije kukagura kuko narabegereye baranguriza ngenda mbishyura. Intambwe ifite aho yavuye kandi igeze aheza.”

Ibi abihuje na Bazizane Angelique wavuze ko Goshen yamufashije kugira inzu mu bushobozi yari afite.

Ati “Twatangiranye mu 2016 bampa ideni ndaryishyura gusa nza gushaka kugura inzu, bangira inama y’uko iyo uyibikirije umwaka bikunda ndabyubahiriza baza kungurira inzu.”

Ikigo cy’imari Goshen Finance PLC cyashinzwe ku wa 29 Nzeri mu 2005, cyemerwa na Banki Nkuru y’u Rwanda BNR muri Gicurasi mu 2006. Mu 2008, Goshen yemerewe gukora nk’ikigo cy’imari iciriritse (Micro-Finance).

Ifite amashami icyenda arimo irya Nyarugenge, Ruhango, Kimironko, Musanze, Nyabugogo, Rubavu, Remera, Rwamagana na Rubavu.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ready to get your finances to the next level?

Our customer service specialist is ready to answer your questions and guide you through getting started.

Your Development is our Concern

Working Hours

We are well known for:

Let's get in touch