Goshen Finance PLC: Inguzanyo Ku Bigo By’Amashuri Mu Rwanda!

Mu rwego rwo gufasha no guteza imbere uburezi mu Rwanda, Goshen Finance PLC izanye igisubizo kidasanzwe ku bigo by’amashuri byo mu Rwanda: Inguzanyo Ku Bigo by’Amashuri mu Rwanda. Iyi nguzanyo igamije gufasha ibigo by’amashuri kunguka ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere, harimo kubaka inyubako nshya, kugura ibikoresho by’ishuri, no guteza imbere uburezi bufite ireme.

Ibyiza by’Inguzanyo ku Bigo by’Amashuri:

Ibigo by’amashuri mu Rwanda bishobora kubona inguzanyo zihendutse ku nyungu ntoya ku mwaka binyuze muri Goshen Finance PLC. Iyi nguzanyo izabafasha kubona igishoro cyo gushyira mu bikorwa imishinga yabo, yaba mu kubaka inyubako nshya, kugura ibikoresho by’ishuri, gutunganya ubusitani bw’ishuri, cyangwa gutera inkunga imishinga y’uburezi bufite ireme.

Abakeneye Izi Nguzanyo Ni:

  1. Ibigo by’Amashuri y’Incuke, Abanza, Ayisumbuye ndetse nay’Imyuga: Ibigo by’amashuri bivuzwe haruguru bishobora gukoresha iyi nguzanyo mu guteza imbere ibikorwa byabo, harimo kubaka ibyumba by’amashuri bishya no kugura ibikoresho by’uburezi.
  2. Ibigo Nderabarezi (Vocational Training Centers): Ibigo nderabarezi n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bishobora kugana iyi nguzanyo kugira ngo bongerere ubushobozi bwabo mu kwigisha abanyeshuri imyuga itandukanye no kunoza ibikorwa byabo.
  3. Amashuri Makuru na Kaminuza: Amashuri makuru na kaminuza bishobora kwifashisha iyi nguzanyo mu guteza imbere ubushakashatsi, kubaka amashami mashya, cyangwa kuvugurura inyubako zabo.

Ibyiza byo Gukorana na Goshen Finance PLC:

  • Inguzanyo Yihuse: Goshen Finance PLC itanga inguzanyo mu buryo bwihuse kandi bwizewe, ituma ibigo by’amashuri bibona igishoro cyihutirwa cyo gushyira mu bikorwa imishinga yabo y’iterambere.
  • Inyungu Ntoya ya 15%-17%:Inyungu ku nguzanyo iri ku kigero cyo hasi ku mwaka, igatuma ari inguzanyo ihendutse kandi ifasha ibigo by’amashuri gukomeza kwiteza imbere nta ngorane z’imari.
  • Guhabwa Inama z’Imari: Dufasha ibigo by’amashuri kumenya gucunga neza umutungo wabo no gufata ibyemezo byiza by’imari mu rwego rwo gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi batanga.
  • Serivisi Nziza: Dutanga serivisi zihuse kandi zinoze, twitaye ku gukemura ibibazo by’abakiriya bacu mu buryo buboneye kandi bwihuse.

Ibiro byacu Biri Hose mu Gihugu:

Goshen Finance PLC ifite amashami mu bice bitandukanye by’igihugu, kugira ngo tubashe kwegereza serivisi zacu abanyarwanda aho bari hose. Naho uherereye mu Rwanda, turagufasha! Dore aho ushobora kutubona:

  • Icyicaro gikuru: Kisimenti, KG 11 Avenue, Kigali – Rwanda
  • Ishami rya Nyarugenge: Iruhande rw’Umusigiti
  • Ishami rya Downtown: Mu nyubako iri hepfo ya tax park
  • Ishami rya Kimironko: Hafi y’isoko, ahagana ku muhanda werekeza kuri Kigali Parents
  • Ishami rya Nyabugogo: Aho uzamukira ujya Kimisagara ku nzu ya Karinda
  • Ishami rya Rubavu: Hafi y’umusigiti
  • Ishami rya Musanze: Iruhande rw’isoko rishya
  • Ishami rya Ruhango: Hafi y’isoko rishya
  • Ishami rya Rwamagana: Hafi ya Mango Center

Goshen Finance PLC: Umufatanyabikorwa Mwiza mu Guteza Imbere Uburezi

Nk’ikigo gifite intego yo guteza imbere urwego rw’uburezi mu Rwanda binyuze mu bikorwa by’imari n’iterambere, Goshen Finance PLC irashishikajwe no gufasha ibigo by’amashuri gutera imbere no kunoza ireme ry’uburezi batanga. Niba ukora mu burezi cyangwa ufite gahunda yo gutangiza ibigo by’amashuri, ntucikwe n’amahirwe yo kugana Goshen Finance PLC.

Tumenye Amakuru Yanyu:

Amajyambere Yanyu aratureba!

Tuvugishe: Tel: 0782020040 / 0728305355

Email: info@goshenfinance.rw

Website: www.goshenfinance.rw

Turabategereje kugira ngo dufatanye mu rugendo rwanyu rw’amajyambere!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *